Umuvugo wa Niyonsaba Emmanuel kwibuka MINECOFIN 05/2015
- Details
- Category: IMIVUGO
- Published on Friday, 22 January 2016 08:51
- Written by Super User
- Hits: 4529
TWIBUKE! TURWANYE ABAHAKANA N’ ABAPFOBYA JENOSIDE
TWIBUKE! TURWANYE ABAHAKANA N’ABAPFOBYA JENOSIDE
YAKOREWE ABATUTSI MURI 1994
BY’UMWIHARIKO IMIRYANGO YAJE KWIBUKA
NAMWE NSHUTI MWAJE KUDUFATA MU MUGONGO
MUCYO TWIBUKE ABACU BAZIZE JENOSIDE
RWANDA NZIZA NGOBYI IDUHETSE
WAGIZE AGAHINDA N’IMIBOROGO
ABO WONKEJE BAGUKORAMUNDA
BAKWAMBURA AMABOKO BICA ABATUTSI
ARIKO HORA MUBYEYI TURAGUKUNDA
ARIKO UBUNDI RWANDA WAHINDUTSE UTE?
KO WAMYE URI IGICUMBI CY’IBYIZA
N’IMANA YABENE KANYARWANDA
YIRIRWA AHANDI IGATAHA I RWANDA
BAGENZI! TUMENYE ICYAZANYE JENOSIDE
IZINGIRO RY’IMIVUMO YOSE
RYAVUYE IBWOTAMASIMBI
BASENYA UBUMWE BARADUSONGA
BENSHI BASHYIRA IMBERE AMOKO
IHEREZO RYAYO RIBA JENOSIDE
IRYO VANGURA! RYINJIYE MU NZEGO ZOSE
MAZE AMATEKA BARAYAGOREKA
NO MUBUREZI HUZURA IVANGURA
IGIHUGU CYASOHORAGA INTORE
GISOHORA INTOREZO CYICA ABACYO
MVUGE IKI SE BABYEYI MURAHA NONE
NYUMA Y’AMARIRA N’IMIBOROGO
ABABYEYI BO HAMBERE BABI BADUTEYE
BAKARERA ABANA BABIBA AMOKO
BIKATUGEZA KURI JENOSIDE
MVUGE IKI RUBYIRUKO DUTERANIYE AHA?
KO MURI JENOSIDE BAMWE BATOJWE NABI
BAGATATIRA IGIHANGO CY’UBUTORE
BAKIJANDIKA MUBY’AMOKO
BAKAMENA AMARASO Y’ABAZIRANENGE
MVUGE IKI SE NTORE Z’INDONGOZI
BAYOBOZI BEZA DUKESHA IBYIZA
ABAYOBOZI BABI KO BADUSONZE
IGENAMIGAMBI N’IMARI BY’URWANDA
BAKABISHORA MU KWICA ABATUTSI
JENOSIDE IMAZE KUBA! YATWICIYE INTITI NYINSHI
N’ABAKOZI B’INGERI NYINSHI IBYO TURABIZI!
HARIMO N’ABAKOZI B’IMARI N’IMISORO BY’URWANDA
BATEZAGA IMBERE IGIHUGU BATIGANDA
BENEDATA! KUBIBUKA NI UKUBAHESHA AGACIRO
ARIKO NUBWO ABACU BISHWE!
DUHUMURE! MPAMYA KO BATURIJE KWA JAMBO
BITYO! MUCYO TUBIBUKE BIRAKWIYE
TUBASUBIZE ICYUBAHIRO BAMBUWE
NYUMA! TUZAHURIRE KWA DATA
DUFITE IJABO N’IJAMBO TUTAJAMBURWA
MUMFASHE TWIBUKE IMFURA ZACU ZISHWE
TURIBUKA BAJYAGAHE ALPHONSE
WARANGWAGA N’ISUKU MURI BYOSE
KANYABUGANDE NA GAHIZI J.M.V
MBAGUTA JEAN MARIE NA MWUMVANEZA
DUHORA TUBASABIRA IMANA IBYUMVE
TURIBUKA NKUSI JEAN PAUL
WAMBARAGA AMADARUBINDI
MUGABO ABEL NA NSENGIMANA
KABERA, KAYISIRE NA GAHUNGA
TUZAHORA TUBIBUKA NTORE
MUCYO TWIBUKE MUCYO EUSTACHE
GIRAMATA, KARANGWA NA NGABONZIZA
BIMENYIMANA NA NSENGIYUMVA
THOMAS, THADEE NA CHRISTOPHE
UBUTWARI BWANYU TWABUGIZE IMPAMBA
MUMFASHE TWIBUKE RANGIRA EPHRAIM
WAKUNDAGA KUJYA INAMA SHENGE
GUSTAVE, ALBERT NA BONAVENTURE
ANNE MARIE, HYACINTHE NA APOLINNAIRE
KUBIBUKA BIRATWUBAKA ITEKA
MUCYO TWIBUKE UWIMBABAZI AGNES
WAJYAGA ATEGA URUGORI RW’ABABYEYI
KAYUMBA EUGENE WAMBARAGA INGOFERO
BAKORERA URWABABYAYE NKATWE TURAHA
NIBIRUHUKIRE! TUZAHORA TUBIBUKA ITEKA
TWIBUKE, SAMWELI, SEMVUBU NA FAITH
SELEMANI, JOSEPH NA RUTIKANGA
SAFARI, LIYONSO, IGNACE NA GASANA
MUYOBOKE, NDAHIRO, NDEMEZO NA NGAMIJE
N’ABANDI BOSE TUTAVUZE MUMAZINA
MWATUBEREYE URUGERO RUTAGERERANYWA
IMIRYANGO YANYU N’INSHUTI, TUZAHORA TUBIBUKA.
BANYARWANDA KWIBUKA ABACU NINGOMBWA
KUKO BURYA IYO UZI IYO UVA UMENYA IYO UJYA
NIYO MPAMVU MUBIHE NK’IBI
TWIBUKA JENOSIDE Y’1994
IJORO RYANZE GUTANA NTORE!
NGO EJO HAZAZA BIDASUBIRA.
IYO WIBAGIWE AMATEKA YAWE
URIYIBAGIRWA NAWE UBWAWE
ABISIRAYELI BIBAGIWE
BASIZE UBUZIMA MUBUTAYU
NIYO MPAMVU MINECOFIN BITADUKWIYE
UBUYOBOZI BUBI BURAGATSINDWA
WAKABONYE INAMA NYINSHI
ZITANGWA I RWANDA NGO HICWE ABANTU
BOSHYE UMUSHINGA UFITE AGACIRO!
NONE DUHETSE INGARUKA ZABWO
BANYARWANDA NITUBE MASO
TURWANYE ABAHAKANA JENOSIDE
AGACIRO KACU GASUGIRE HOSE
KUBW’UMUGISHA W’UWITEKA
WE WADUHAYE UBUYOBOZI BWIZA
MUCYO DUSHIMIRE KAGAME PEREZIDA WACU
N’INGABO ZA RPF ZAROKOYE URU RWANDA
NDETSE BENSHI BAKARUPFIRA
KUBWO KWITANGA BADATEZE AMATURO
KUGIRA INTWALI NI IBY’IGICIRO
IMPERUKA YIMUKIYE UMUTUZO
INGABO ZA RPF ZAROKOYE U RWANDA
ZIKURA IMPUNZI IYO MUMAHANGA
U RWANDA RWONGERA KUBA U RWANDA
TUBATERE INGABO MUBITUGU ITEKA
MAZE IJABO RYACU RIDUHE IJAMBO
RUBYIRUKO, BAKOZI TURI AHA TWESE
NITWEBWE CYEREKEZO CY’URWANDA
DUSABWE GUSUBIRANYA URWAGASABO
TWIBUKA TURWANYA ABAPFOBYA JENOSIDE
TUZAHOZE U RWANDA KU ISONGA
TUTAGISONGWA N’ABANYAMAHANGA
EREGA BURYA IMPAMBA IRUTA URUHISHO
GUTEGA AMASHYI NI ISHYANO
AKIMUHANA KAZA IMVURA IHISE
KANDI UMUGABO ARIGIRA
YAKWIBURA AGASEZERA KU ISI
JENOSIDE NTIYABAYE AMAHANGA AREBA?
BANYARWANDA! MUCYO DUKAMIRWE N’AMABOKO YACU
UMUBISHA AZABURE AHO ADUHERA
DUHORE TWIBUKA TWIYUBAKA
DUHARANIRA KWIGIRA UBUDAHWEMA
TWEGUHERANWA N’AGAHINDA
AMAHORO AHURIRE MURWATUBYAYE
ABATUJOGA, TUBAJIJURE BATWIGIREHO
TUBABERE ISHURI RY’UBUSHISHOZI
NYAMUHIRIBONA IBE URWATUBYAYE
UBUNDI IMANA IJYA KUREMA UMUNTU
YARAVUZE ITI: "TUREME UMUNTU"
KANDI AZAGIRE ISHUSHO YACU
NTIYIGEZE IREMA AMOKO RWOSE
HINDUKIRA UREBE MUGENZI WAWE
NI ISHUSHO YAWE JYA UMWISHIMIRA
BANYARWANDA IKIDUHUZA KIRUTA IKIDUTANYA
MUREKE DUSENYERE UMUGOZI UMWE
NDI UMUNYARWANDA ITUBERE INTERO
DUHORE TWIYUBAKAMO ICYIZERE
TWITEZE IMBERE TUDATEZE IMBEHE
MINECOFIN, DUSAYUKE MU ISAYO YA JENOSIDE
DUSANE IYI SI IZADUSANGA
UBUSUGIRE BWACU BUSAKARE
BUSE N’UMUSEKE W’UMUSESO
DUSASE INZOBE DUSANE URWANDA
UBUNDI IYO UMUNTU ADAKOZE IBY’UBUHANGA
ABAGUHANGARA BARAGWIRA
IYO UTIYUBATSEMO ICYIZERE
UGATEGEREZA ABAKWIZEZA IBYIZA
ICYIZERE CYABO KIKURARIZA AMASINDE
NIYO MPAMVU URWANDA TWAHISEMO KWIGIRA
TUKIBUKA INZIRA Y’UMUSARABA WACU TWIYUBAKA
IBYO BIDUHA IMBARAGA NYINSHI CYANE
ZIDUHA GUHANGANA N’IBIBAZO BYOSE
NTITWIGIRE BA NTIBINDEBA
TUKARWANA N’ABAPFOBYA JENOSIDE
DORE KO UTEGA INKWARE AHORA UKUBOKO AKUMANITSE
BANYARWANDA DUTERANIYE AHA
NTAWE UTEZE KUDUHITIRAMO UKO TUBAHO
NITWE MUTI W’IBIBAZO BY’URWANDA
MUCYO DUHAMURIRE ABAKUZE N’ABATO
TWIBUKE TURWANYA ABAHAKANA JENOSIDE
HAMWE N’IMARI N’IGENAMIGAMBI BY’URWANDA
TUZAHORE TUVA MUBWIZA TUJYA MUBUNDI
EREGA IGITI CY’UMURUHO
KIJYA CYERA IMBUTO Z’UMUGISHA
IBYO MURABIZI BANYARWANDA
UBU AMAHANGA ARATWIYAMBAZA
ATI:”AYI RWANDA MURATABARE”
TUKABATABARA NTA MATURO
BADATARATAMBYE NTAMUTUZO
BADATONGANYE NGO BATATANE
DARIFURU HAYITI IBYO MURABIZI
TUMENYE IBARA RY’IKIREZI CYACU
TWIHESHE AGACIRO AHO TURI HOSE
MW’ISHAVU RYACU NK’ABANYARWANDA
HASHIBUKE AMASHAMI Y’IBY’ISHIMO
UKO TURI BIDUTERE ISHEMA N’ISHEJA
TUBE INYANGAMUGAYO MURI BYOSE
REKA TUBE IBISONGA MU ISI IDUSONGA
DUSUSURUKE TUDASUHEREWE
DUKORE IGENAMIGAMBI RINOGEYE URWANDA
RWARI RWARASENYWE KURUSHA AH’ISURI
IBWOTAMASIMBI BARADUSONZE
MINECOFIN, TWE KUGWA ISARI TWIBUKE TWIYUBAKA
TUZAMURE ISHORAMARI MURWANDA
TUBE INYANGAMUGAYO TWITANGE MUKAZI
DORE KO UHINGA MUKWE ADASIGANA
BURYA KAVUNIKE NTIYICA IMBOGO
TURIHO KANDI TWIYEMEJE KUBAHO NEZA
REKA TUBE AGAKIZA KA RUBANDA
TUBERE URUMURI ABARIRA
DUSABE IMBABAZI TUNAZITANGE
TWIBUKE TWIYUBAKIRE EJO HAZAZA
UBUVIVI BWACU BUZAVOME IHIRWE
MUCYO DUHORE TWIBUKA JENOSIDE
YAKOREWE ABATUTSI IWACU IRWANDA
MAZE IGUHUGU CYACU TUDAFITE NK’INDAGIZO
TUGITEZE IMBERE TWUNGA UBUMWE
TUZAHUKE TUZAMUKE
TUGIRE UBUKIRE TUBUKOREYE
TUZABUGERAHO MUGIHE GIKWIYE
TWISUNZE UBUYOBOZI BWIZA
BUMAZE KUGERA KURI BYINSHI
BIGARAGARIRA BURI WESE
KUGEZA UBWO AMAHANGA AZA KUTWIGIRAHO
UBU ITEGEKO NSHINGA RIRI IRWANDA
INKIKO GACACA ZACYEMUYE IBYAHA BYINSHI
IRINGANIZA NO KWEMERERWA BYARACITSE
HASHYIZWEHO, FARG, CNLG, IMIHIGO N’ N’IBINDI
BIGARAGAZA KWIYUBAKA KW’ABANYARWADA
UBU UBUKUNGU BWACU BURIYONGERA
KUGIPIMO KIRENGA KARINDWI KW’IJANA
INGENGO Y’IMARI IRIYONGERA BURI MWAKA
UBURINGANIRE BWAFASHIJE BASHIKI BACU
KUBWO KUZIRIKANA AHO TUVA N’AHO TUJYA
TUKIBUKA TWIYUBAKA TWIGIRA ITEKA
BITYO RERO NK’ABANYARWANDA
NIMUZE DUSHYIRE HAMWE TWESE
TURWANYE IBYADUSONZE BYOSE
BITAZONGERA KUBA UKUNDI
NEVER AGAIN IBE ARIYO NTERO
MUNYEMERERE NCUMBIKIRE AHA NGIRA NTI:
“BANYARWANDA, TWIBUKE TURWANYA ABAPFOBYA JENOSIDE,
ABAYIHAKANA NTIBADUTESHE IGIHE
TUZIRIKANE ABACU ABAZIZE JENOSIDE,
DUHANGE UDUSHYA DUTERE IMBERE”.
MUCYO TUBE ABAHANGA B’ICYIZA, TUBE ABASWA B’IKIBI
MURAKOZE MURAKARAMA KANDI MUKOMERE.
YARI NIYONSABA EMMANUEL
TEL:0785504670/0726416035
EMAIL:This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.
KIGALI KUWA 15/05/2015