Ikiganiro cya Diogene kigaragaza uburyo jenoside yateguwe

Mu kiganiro cya Diogene avuga ko Jenoside itagwiririye u Rwanda ko ahubwo yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.
 Avuga ko kugira ngo Jenoside ibeho habanza kubaho umugambi wo kuyitegura nk’uko amasezerano y’umuryango w’abibumbye yo 1948 abivuga.
Umugambi wo kurimbura abantu cyangwa se igice cy’abantu bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu , idini,  Iyo ubwicanyi bukozwe bushingiye kuri uwo mugambi byitwa Jenoside.
Nk’uko abivuga kandi kugira ngo Jenoside ishoboke igomba kuba ishyigikiwe na Leta kandi ifite ubushake bwo kuyikora , ubushake bwo gutsemba igice cy’abaturage kandi ikanabishyira mu bikorwa.
Leta niyo itegura Jenoside kandi iyo yabyiyemeje ibigeraho.  Uwicwa ntazira icyo yakoze azira gusa ko ari umwe mu bagize icyo gice kigomba kurimburwa. Diogene avuga ko kandi mu Rwanda ariko byagenze.
Diogene avuga ko Jenoside igira umurongo mugari igenderaho ariwo witwa ingengabitekerezo ya Jenoside, hanyuma iyo ngengabitekerezo igakorerwa propaganda igasakara mu bantu benshi maze abantu bakayigenderaho bakemera gukora Jenoside.
Mu kiganiro cye, Diogene avuga ko kugira ngo Jenoside yemerwe gukurikiranwa nk’icyaha gihanirwa n’amategeko ari ngombwa kugaragaza ko ubwicanyi bwakozwe bushingiye ku mugambi. Avuga ko ariyo mpamvu mu bihugu bimwe birimo abakoze Jenoside ubushinjacyaha babusaba kugaragaza ko niba mu Rwanda hari hari umugambi wateguwe wo kurimbura abatutsi.
Diogene atanga urugero rw’urubanza ubu ruri kuburanishwa mu Bufaransa rwa Barahira na Ngenzi bakaba bari abayobozi b’icyahoze ari Komine Kabarondo , Perefegitura ya Kibungo. Mu Bufaransa bakaba babasaba kwerekana ko habayeho uwo mugambi wo kurimbura abatutsi.
Diogene avuga ko ari ngombwa ko iyo kwibuka bibayeho hagomba kwibukwa bimwe mu bigize uwo mugambi, kubera ko hari abantu benshi bahakana Jenoside berekana ko nta mugambi wabaye, Ngo akenshi mu Bazungu cyangwa abashakashatsi bigisha muri za kaminuza bavuga ko nta nyandiko n’imwe yigeze iboneka yerekana ko Jenoside yateguwe nk’uko Jenoside yakorewe abayahudi yateguriwe mu nama yabaye ku itariki ya 30/01/1942 mu Budage.
Diogene avuga ko nyamara mu 1942 abayahudi bari baratangiye kwica , amategeko yo kubatoteza akaba yaragiyeho mu 1940, ibi rero Diogene akabishingiraho avuga ko kuba mu Rwanda nta nyandiko ihari bitavuze ko abantu batapfuye bazize Jenoside.
Diogene avuga ko nk’uko abamubanjirije babigarutseho bitari gushoboka ko abantu bo mu duce dutandukanye tw’igihugu bapfira rimwe, bo mu bwoko bw’ abatutsi( abana,abagore,(…) nta mugambi uhari.
Diogene avuga ko bitari gushoboka saa mbiri n’iminota makumyabiri n’itandatu indege ya Habyarimana imaze kugwa ngo mu Rwanda barriere zihite zijyaho abantu batangire gupfa nta mugambi uhari.  Avuga ko kandi saa tatu z’ijoro Bagosora yakoresheje inama n’abasirikare bakuru, saa tatu na cumi n’itanu  bagatangira guhungisha abategetsi bo mu ishyaka rya MRND, saa tanu n’iminota ine Radiyo Rwanda igatambutsa itangazo bavuga ku rupfu rwa Habyarimana bashinja Ababiligi ko aribo bahanuye indege ye, Saa tatu na mirongo itatu ngo kandi  Bagosora yagiye ku ntumwa y’umuryango w’abibumbye Jacques amubwira ko we yashyizeho commite militaire ishinzwe kuyobora igihugu.
Diogene avuga ko abatutsi batangiye kwicwa mu bice byose by’u Rwanda muri iryo joro, Uwari umukuru w’ingabo Anatole Nsengiyumva mu ijoro ryo ku itariki ya 06/Mata/1994 ku Gisenyi yakoresheje inama avuga ko abaturage bagomba kwikiza ibyitso by’inkotanyi.
Avuga ko ubwicanyi bwagiye bubera rimwe mu gihugu kandi ahantu hatandukanye  agatanga urugero nko muri Gisuma i Cyangugu ko abatutsi bishwe, ndetse  abandi bakicwa ku itariki ya 11/04/1994 muri Gishyita, i Zaza, Mabanza, muri ETO(…) Kuri 12/04/1994 muri Rukara, Rwamatamu, Gikomero,Hanika(…). Avuga ko ibi byose byabereye rimwe bikaba bigaragaza umugambi wari uriho wo kurimbura abatutsi.
Avuga ko ikintu cya mbere kigaragaza ko Jenoside yateguwe ari politiki mbi yaganishaga kuri Jenoside, avuga ko MRND yagize uruhare mu kurema ingengabitekerezo ya Jenoside isenya andi mashyaka yayirwanyaga bigaragara ko ikibazo ari Hutu-Tutsi, bavuga ko abahutu bose bagomba kwibumbira muri Hutu-power.
Habyarimana kandi ngo yavuze ko ishyaka rigiye kwivugurura bagakora icyo bita (rejuvenate) icyo gihe MRND yahindutse MRNDD.  Icyo gihe ngo kandi Habyarimana yaravuze ati:<< Ariko ko abatutsi bashyize hamwe ni ukubera iki abahutu batabigiraho ngo nabo bashyire hamwe?>>.
Habyarimana yakomeje kandi avuga ngo abahutu bagomba kwishyira hamwe kugira ngo ni biba ngombwa bahangane n’abatutsi, Diogene avuga kandi ko MRND nyuma yo kubona isatiriwe  n’amashyaka ataravugaga rumwe nayo yarananiwe ikibazo cyo gucyura impunzi , yabonye biyiyobeye iravuga iti niba ari ugupfa nzapfane n’abandi.
Diogene avuga ko ariyo mpamvu MRND yahisemo gushyiraho politiki ya Jenoside, iravuga iti niba ari ugupfa abanyarwanda twese dupfe dushire, icyo gihe kandi ngo MRND yashyizeho amashyaka mato(satellites) kugira ngo ayishyigikire ku maradiyo no mu binyamakuru, Diogene atanga urugero rwa CDR avuga ko yari igizwe n’abantu  b’ibisambo,abicanyi, avuga ko hari hari n’abasivili cyane cyane abantu bari bari muri(business) mu bucuruzi, kandi ko icyari kibahuje yari Hutu-Power.
Abo ngabo kandi Diogene avuga ko icyo bari bagamije ari ukwanga ubumwe bw’abanyarwanda, gushyigikira ko mu irangamuntu hagumamo ubwoko, no gushyigikira ko hagumaho politiki y’ivangura.
Diogene avuga ko hari n’ibindi bikorwa byinshi byagiye bikorwa nko gukoresha inama yo kugaragaza umwanzi w’igihugu, avuga ko ku itariki ya 04/12/1991 mu ishuri rikuru rya Gisirikali ESM I Kigali habereye inama yahuje abakuru b’ingabo ikaba yari yashyizweho na Habyarimana.
Avuga ko icyari kigamijwe muri iyo nama ari ukugaragaza umwanzi uwo ariwe n’icyakorwa kugira ngo atsindwe , avuga ko raporo yavuye muri iyo nama yerekanye ko umututsi uri imbere mu gihugu n’umututsi uri hanze ko aribo banzi ba mbere, umwanzi wa kabiri bakaba ari abandi babashyigikiye, avuga ko iyo raporo yoherejwe mu bigo bya gisirikali byose mu Rwanda.
Diogene avuga ko hari andi magambo yavuzwe na Bagosora igihe yari ari muri Arusha, yaravuze ngo aratashye mu Rwanda agiye gutegura Apocalypse (imperuka), Diogene avuga ko hari inama nyinshi  zagiye zikorwa mbere n’abasirikali bakuru zigategurirwamo Jenoside.
Diogene atanga urugero rw’inama yabereye mu kigo cya gisirikali I Kanombe muri 1992 ikangurira abasirikali kwanga imishyikirano yaberaga Arusha, no kuvuga ko umwanzi ari umututsi n’umushyigikiye,bavuga ko Jenoside izaba ingaruka ntashidikanywa niba FPR yubuye imirwano,
Avuga kandi inama ya MRND yabereye kuri sitade Umuganda kuri 27/10/1993, n’inama yabereye mu kigo cya gisirikali mu Ruhengeri taliki ya 15/02/1994, n’inama yabereye I Butare 1994, zose zabaga ziganisha kuri Jenoside.
Diogene avuga ko hari hari n’itegurwa ry’amalisiti y’abatutsi bagombaga kwicwa, gushyiraho imitwe yitwara gisirikali yari igizwe n’interahamwe , hari n’impuzamugambi za CDR, hari n’urubyiruko rwahawe imbumba ruhabwa n’imyitozo ya gisirikari.
Avuga ko Bagosora mu kwezi kwa kabiri 1993 hari ikindi kintu yashyizeho cyitwa “Systeme d’Auto Defence Civile Rwandaise” ni ukuvuga uburyo bwo kwirwanaho, nyamara Diogene avuga ko ubwo buryo bwo kwirwanaho atari ko bwari buri ahubwo ko bwari uburyo bwo guhiga abatutsi no kubica.
Diogene avuga ko igitangaje kuri ubwo buryo Bagosora yashyizeho ko akimara gufatwa isaka ribaye basanze afite agendana (agakayi) yari afite gasobanura ubwo buryo bwa Auto-Defence Civil, Diogene avuga ko ndetse Bagosora atatinyaga no kubishyira muri CV ye(umwirondoro we), ko mubyo yakoreye U Rwanda ari uko yagize uruhare mu guhiga abatutsi akoresheje ubwo buryo nko mu Bugesera mu 1963. ibyo kandi yabyitaga ngo Armee Populaire igizwe n’abasiviri.
Diogene avuga ko bitewe n’iyo gahunda hatanzwe imbunda hagati y’eshatu n’eshanu, zigahabwa icyahoze ari Cellule cyose mu gihugu cy’U Rwanda kandi zigahabwa abaturage, Diogene avuga ko hari itotezwa ryagiye rikorwa hagati ya 1990 na 1992, atanga urugero rw’icyahoze ari amakomini(commune) abiri, Commune ya Mutura na Commune Nyamyumba zari zigize icyahoze ari Perefegitura(Prefecture) ya Gisenyi.
Diogene akomeza asoma zimwe muri raporo zari ziriho icyo gihe zavugaga ku baturage b’abatutsi, atanga urugero rw’uwahoze ari Conseille wa Secteur KANZENZE mu cyahoze ari Commune Mutura mu majyaruguru, witwa BARIHUTA Michel yayikoze tariki ya 06/12/1991 ayoherereza umukuru wa Secteur agira ati<<Raporo y’umutekano : Habaye ku itariki 01/12/1991 umututsi witwa Rwamagoma arabura yajyanye n’abana be babiri umuhungu n’umukobwa , kugeza ubu rero ntituzi iyo yagiye n’umugore we yambwiye ngo ntazi iyo ari>>.
Diogene avuga indi raporo yo ku itariki ya 22/11/1991 ivuga iti ankete(aquete) muri Secteur ya Nyamirango  ku Gisenyi hafi n’ikigo cya gisilikali cya Bigogwe igira iti << Muri Secteur ya Nyamirango hafashwe umusore witwa Rwagize ashinjwa ko atuma abana gerenade(grenade) afungiye mu kigo cyo mu Bigogwe, bamubajije avuga ko uwitwa Karasira ariwe uzimutuma>>.
Diogene avuga ko icyo gihe bagiye gufata Karasira bajyanye n’uwo Rwagize, bamaze kuhagera aho kwa Karasira Lieutenant agiye kumufata ariruka hanyuma aramurasa.Avuga ko aho bamurasiye ari kwa Sebushali(...). ni raporo ya Conseille wa secteur Butaka , signature(isinyweho) na Ntamabyariro Eliface.
Diogene avuga ko no muri Commune ya Nyamyumba habaye gutangaza ibyemezo by’inama y’umutekano yahuje Burugumesitiri(Bourgoumestre) n’inama njyanama , ku ngingo ya gatatu y’ibyigwa ikaba yaragiraga iti <<Kumenyeshwa ibyavuye mu nama yahuje Perefe(prefet) wa Gisenyi naba Bourgoumestre, inama ya Commune yemeje ko abaturage bagomba kuba maso kugira ngo inyangarwanda zitazatwihishamo kandi nihagira akarere karamutse gatewe n’inyangarwanda abaturage bajye batabarana bakoresheje intwaro za kinyarwanda kuko nizo bafite.
 Umuntu wese uzafatirwa muri secteur atazwi kandi adafite n’ibyangombwa azafatwe ashyikirizwe ubutegetsi, abaturage rero bagomba kumenyeshwa amayeri yose y’inkotanyi kimwe n’ibyitso byazo byose bakajya bayatahura. Signature (isinya) ni iya Karemera Egide  Burugumesitiri wa komine Nyamyumba.
Diogene avuga indi nkuru ibabaje y’ibyabaye muri secteur Gashashi muri komine ya Nyamyumba aho uwari Pasteur w’itorero ry’aba Presepteriene mu Rwanda yarwanye n’umugore we, hanyuma umugore we atabaza avuga ngo umugabo we amukubita kimwe nk’inkotanyi ngo afite imbunda n’amasasu ngo yamurasa. Abaturage barahurura baramusaka ntibagira ibyo bahasanga.Diogene avuga ko Ibyo byose bigaragaza uburyo Leta yashyiragaho propaganda yo kwangisha abaturage impinduka zaturuka ku mishyikirano ndetse no kubangisha kubana n’abavandimwe abo aribo bose.
Diogene avuga indi raporo ivuga ngo raporo y’abatutsi bagiye muri Zaire bo muri Cellule Kanyirabigogwe, igira iti:<< Bwana Burugumesitiri, nabonye raporo ya ba cellule Kabere, tariki 06/06/1991 umugabo Ngirabatware se w’abana babiri Mbarushimana na Nyiragapata, ise w’abo bana yavuze ko uyu Mbarushimana yagiye kwiga muri Zaire naho uyu mukobwa yarishyingiye ngo kubera afite ubwoba , uwo se w’abo bana rero yasinyiye ayo magambo yatubwiye ko ngo ariko bimeze.
Hari indi raporo Diogene avuga iri mu gifaransa igira iti confidentielle Jotham fils Fenias( Diogene avuga ko uyu Jotham yarokotse ubu ari umukozi mu cyahoze ari BCR, yari umunyeshuri i Mudende icyo gihe iyo raporo ikorwa.  yanditse mu gifaransa imushinja ko ashinzwe gushakisha abasore bajya mu nkotanyi. byari byanditswe na Nzamuye Justin.Diogene avuga ko ari ingero nke yafashe zigaragaza ukuntu abantu babagaho nabi.
Diogene agaruka ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari icyo gihe mu gutegura Jenoside, avuga ko bitandukanye n’ubu igihugu gitegura ingengo y’imari ifitiye abaturage akamaro. Diogene yemeza ko icyo gihe igihugu cyafataga amadeni kugira ngo kigure imipanga yo kwica abatutsi, ikindi kandi ni uko kwiba amafaranga ya Leta byari byaremewe n’inzego z’ibanze byari byarabaye umuco.
Diogene avuga ko inkunga u Rwanda rwabonaga hagati ya 1991 na 1994 yazaga iziba icyuho kuko ubukungu bw’u Rwanda bwabaga bwifashe nabi , avuga ko 96% by’umwenda byishyurwaga n’ideni ryavaga hanze.
Avuga ko amafaranga yose y’imfashanyo yazaga hagati ya 1991 na 1994 yazaga agurwamo imipanga n’ibindi bikoresho. Hagati ya 1991 na 1992 nta mipanga cyangwa ibindi bikoresho byaguzwe ahubwo haguzwe imbunda n’amasasu byatumijwe hanze bingana na miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda.
Avuga ko bigeze mu 1993 lincense d’exportation zahabwaga abantu Leta yahisemo, batumiza amasuka menshi, batumiza inyundo nyinshi, batumiza imipanga myinshi, batumiza na za tournevisi n’ibindi  bintu byose bishobora kwica. Avuga ko ibyo akenshi byavaga mu Bushinwa kandi ko ba importateur babyo bazwi nka : NGIRABATWARE Francois, RUBANGURA Uziel, Sika, Ramji,(…) Ariko ngo hakiyongeraho n’abandi bashoramari nka RTLM yatumije imipanga mu Bushinwa, Aha ngaha Diogene avuga ko radiyo itari ikeneye imipanga ko ahubwo yifashishijwe mu gutema abantu. Diogene avuga ko kandi na none  ku isonga hari Kabuga.
MU 1993 Diogene avuga ko hinjijwe ibiro 581,175 by’imipanga.bingana n’amadorali ibihumbi Magana abiri makumyabiri na bitanu (225,000), Diogene avuga ko umubare rusange wakoreshejwe hagurwa ibi bikoresho ungana na miliyoni eshatu z’amadorali, hafi miliyoni irenga y’imipanga.
Diogene avuga ko iyi nguzanyo yahabwagwa u Rwanda iyo itabaho nta mafaranga yari kuboneka yo kugurira interahamwe imipanga n’ibindi bikoresho byakoreshejwe muri Jenoside ukurikije uburyo ubukungu bw’u Rwanda bwari bwifashe nabi kandi Banque mondiale yari ibizi neza.
Diogene avuga ko Habyarimana yavugaga ko ari kugura intwaro zo kurengera igihugu, ngo nyamara wareba muri archieve y’icyo gihe ugasanga na mbere izo ntwaro zarinjijwe na mbere y’uko avuga ko izo ntwaro ari kugura ari izo kurengera igihugu. Ngo bigaragara ko zaguzwe ari izo gukoreshwa muri Jenoside.
Diogene avuga ko umuntu yakibaza niba umugambi wo gutegura Jenoside waba waragezweho. Avuga ko ukurikije ubushobozi Leta yateguraga Jenoside yari ifite ntacyari kuyibuza kumaraho abatutsi , bari bafite intwaro, abasirikali, interahamwe, abaturage kandi banashyigikiwe n’amahanga cyane cyane Ubufaransa, Diogene asanga uwo mugambi utaragezweho kubera ko hari abayirokotse bidaturutse kubayikoraga ahubwo biturutse ku ngufu z’ukuri zatsinze ikinyoma.
Diogene avuga ko batsinzwe umunsi batangira kwigabiza abagore n’abana abasaza n’abakecuru bamena amaraso yabo, Diogene avuga ko ntawe umaraho abantu ataremye kandi akemeza ko kugeza na n’uyu munsi icyabatsinze batakizi ari nacyo kikibabungamo bahakana ibyo bakoze. Diogene avuga ko nk’uko bizwi Jenoside yatwaye abantu.
Avuga ko ibarura ryakozwe ryasanze harapfuye abantu barenga miliyoni imwe n’ibihumbi mirongo irindwi na bine n’abantu cumi na barindwi. Icyahoze ari Perefegitura ya Butare avuga ko ariyo iza ku isonga kuko ifite 22%, igakurikirwa na Kigali ngali, Gitarama,Peveka, Gikongoro(,.. ). Umubare muto avuga ko uri muri Byumba, Ruhengeri , na Gisenyi ngo impamvu akaba ari uko Jenoside yahatangiye kera.
Avuga ko iyo urebye abana n’urubyiruko bari hagati y’ukwezi n’imyaka 24 usanga harapfuye 53%,naho hagati y’imyaka 25 na 65 usanga harapfuye 41%.Avuga ko ari abagore ari n’abagabo ko bose bishwe ariko ugasanga umubare munini w’abapfuye ari abagabo.
Avuga ko abanyeshuri bishwe haba muri primaire na Secondaire, Butare ikaba iza ku isonga , hagakurikiraho Kigali ngali, Peveka,Gitarama na Kibungo. Avuga ko abicishijwe imipanga barenga 90,9% .Ku isonga hari Kigali Ngali, Butare,Kibuye, Peveka na Kibungo. Avuga ko hari n’abicishijwe imbunda ndetse na gerenade, hakaba n’ abakubiswe kugera bapfuye , Butare ikaba iza ku isonga, Gitarama, Kibuye,Kigali ngali,na Gikongoro. Avuga ko abatutsi benshi biciwe ku misozi hafi 59%, abiciwe mu nsengero na za Kiriziya 11%.
Asoza ikiganiro cye Diogene ashimangira ko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, haba kuri Leta ya Kayibanda, Leta ya Habyarimana n’izakurikiyeho.
Avuga kandi ko hari inshingano Abanyarwanda bafite zo gukomeza kwemeza ababirwanya ukuri kwa Jenoside yakorewe abatutsi, Diogene asaba Abanyarwanda ko bagomba guhangana nabo mu buryo bwose babanyomoza. Na none kandi Diogene avuga ko hari inshingano ihari yo kwibuka igihe cyose no guharanira ko kwibuka bihoraho.
Diogene avuga ko hari inshingano zihari zo gukomeza kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside, inzibutso n’izindi nyandiko zihari zigaragaza uburyo Jenoside yateguwe ibyo byose bikagira status yihariye mu mutungo w’Igihugu, avuga ko kandi hari inshingano abanyarwanda bafite zo kubaho bunze ubumwe hakubahwa identite y’Ubunyarwanda, kandi hakarindwa ibyo Leta y’ubumwe yagejeje ku banyarwanda, no kwibuka icyerekezo Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame yahaye Abanyarwanda kandi akanabishimirwa.

Ubuhamya bwa Adelite wakoraga stage muri minecofin mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.

Adelite ni Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 mu buhamya bwe yashyize mu bice bitatu avuga ko Jenoside yabaye akorera stage muri MINECOFIN nyuma yo kurangiza kwiga mu ishuri rya statistics hari i Mburabuturo.
 Akomeza avuga ko ari umwe mu bakozi ba MINECOFIN bazi byinshi kuri Jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko azi byinshi kubari abakozi ba MINECOFIN baguye muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Avuga ko mu bakozi ba MINECOFIN baguye muri Jenoside harimo n’uwamuyoboye akora stage witwa  NYONI Gustave . Igice cya mbere cy’ubuhamya bwa Adelite yacyise kubaho umunsi ku munsi kubera ko hari igihe wabagaho umunsi utaziko ejo uzabaho . Avuga ko akora muri MINECOFIN  icyo gihe yari igabanyijemo ibice bibiri.
Yemeza ko akorana na Nyoni ntakindi bavugaga usibye akazi buri wese kandi yabaga afite ubwoba kubera ko atabaga azi uko ejo bizagenda.
Avuga ko ku itariki 06/04/1994  aribwo abavandimwe be n’umuryango we mu rugo babagamo aribwo bitabye Imana bakaba bari 11, bose bakaba baratabarutse usibye we wenyine wabashije kurokoka.
Nyuma y’uko umuryango we wicwa nibwo yafashe icyemezo cyo kujya ahari ingabo za RPF kuri CND , akaba yarajyanye n’abasore batatu harimo Philbert na Albert Kayumba, kuva kuri CND ugera kuri Kigali Convention Center habaga aba Jepe (GP) babaga bari mu muhanda bakubona ugenda n’amaguru bakakwica bakakujugunya munsi y’umuhanda.
 Avuga ko hari abana 2 bo kwa Kalinda wo mu bugesera bari baje gusura Nyirarume wahoze ari umusirikare mu Nkotanyi bakabicira mu muhanda uteganye n’ujya i Nyarutarama.
Adelite kandi avuga ko yari afite amahugurwa yagombaga gukorera muri CND, kugira ngo ahagere bakaba baraboherereje imodoka bababwiye plaque zayo ariko bari mu nzira bakaba barabagiraga inama we na bagenzi be bari bajyanye mu mahugurwa muri CND yo kutegerana kugirango interahamwe cyangwa abajepe babaga bari mu muhanda batamenya gahunda bagiyemo.
Adelite avuga ko bakigera muri CND bari bameze nk’abamaze kurokoka, kandi ko hari abanyarwanda benshi bavuye mu bice bitandukanye by’u Rwanda, bari nk’abasivile bagera ku ijana  bakigishwa n’uwitwa Rwagasana.
Akomeza avuga ko bari kwiga nka saa mbiri aribwo indege ya HABYARIMANA  yahanutse, abajepe bakaba baragerageje gutera kuri CND ariko ntibabashije gutsinda, icyo gihe nibwo intambara yatangiye.
Adelite yemeza ko yabanye n’abasirikare b’inkotanyi mu gihe cy’intambara ari umukada ni ukuvuga ko yari ashinzwe amakuru y’urugamba, yemeza neza ko mubyo yiboneye ari ubwitange budasanzwe bw’ingabo z’inkotanyi kuko bitangaga igihe cyose, kabone n’ubwo hari uwabaga  arwaye yaritangaga.
Adelite avuga ko yagowe cyane no gusubira mu rugo  nta muvandimwe n’umwe asanga,nta nzu,( …) ariko akemeza ko ibyamufashije mu buzima bwe akabasha kwiga akagera kuri PhD, agashinga urugo, n’ibindi yakoze ari ukubabarira , gukora cyane , na discipline (ikinyabupfura).
Adelite asoza ubuhamya bwe ashishikariza abantu kwegera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi  bakabaganiriza, bakababaza uko byagenze  kabone n’ubwo nta nkunga y’amafaranga baba babaha n’ubwo nayo ikenewe, dore ko hari n’abakeneye amacumbi(…). Adelite kandi yishimira ko u Rwanda baharaniraga rufata abantu bose kimwe ntavangura  ko barubonye.

Ubuhamya bwa Liliane ufite umuvandimwe we wishwe muri genocide yakorewe abatutsi mu rwanda 1994 wakoraga muri minecofin

Lyliane avuga ko ari umuvandimwe w’uwitwa SHIRIKISHO Jean Bosco wari umushoferi muri MINECOFIN akaba yarishwe muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Lyliane avuga ko mu rugo iwabo hari mu Gatenga haruguru ya MAGERWA , akemeza  ko mbere gato y’uko Genocide itangira bari babanje kubatera Grenade iwabo mu rugo igihe uwari perezida wa CDR yapfaga, ubundi bakahahunga bakajya gucumbika ahantu I Remera.
Avuga ko igihe bari bacumbitse I Remera  abantu bari baturanye ko aribo bafashe iyambere bajya kubareba, barabahumuriza bati nibahumure bagaruke ntabazagaruka kubatera ubundi papa wabo abyumva vuba baragaruka.
Lyliane avuga ko bakimara kugaruka mu rugo nta minsi yashize Genocide igahita itangira, Avuga ko interahamwe Genocide ibaye ku italiki zirindwi zageze mu rugo iwabo SHIRIKISHO zigahonda inzugi  zibasaba gukingura, ubundi papa wabo akabyanga akavuga ati sindi bukingure n’ubundi ikibazanye ni ukunyica munyicane n’umuryango wanjye mutagiye kudutatanya ngo munafatire abana ku ngufu . Lyliane avuga ko hari abana b’abakobwa benshi.
Avuga ko Shirikisho yavukanaga n’abana 11 hakaba hararokotsemo abana batanu gusa, Lyliane avuga ko igihe papa wabo yanze gufungura bamennye ibirahure by’amadirishya n’inzugi ubundi bamenamo essence(lisasi) mu nzu , n’ikiniga cyinshi Lyliane avuga ko bamaze gusuka essence  mu nzu bahise bateramo grenade(gerenade)  habamo imiborogo barashya kuko ntakindi bashoboraga gukora.
Lyliane avuga ko umukecuru nyina wabo wari urimo, we atabashije kwihangana akaba yarasohotse muri uwo muriro ageze hanze ahura n’abari aho ubundi baramurasa. Avuga ko abandi bose bagera kuri makumyabiri, harimo abakozi n’abandi baragiraga inka bari aho munzu ko nta n’umwe wabashije kurokoka  bose bapfiriye aho.
Lyliane avuga ko ababashije kurokoka ari abana batari baraye mu rugo aho iwabo harimo mukuru wabo wari warashatse wabaga I Remera , undi yari ari Kimisagara ku kiriyo, hari nyina wabo wari umaze iminsi apfuye, avuga ko ari uko abarokotse bagiye barokoka kubera ko batari baraye mu rugo.
Mu mugusoza ubuhamya bwe Lyliane asaba abantu kwibuka biyubaka kuko ibyabaye ari amateka atagomba kwibagirana, asaba abantu kandi ko bagomba kwigisha abana kugira ngo ibyabaye bitazasubira.

Ubuhamya bwa Musonera Gilbert ufite umubyeyi we wishwe muri genocide yakorewe abatutsi mu rwanda 1994 wakoraga muri minecofin


MUSONERA Gilbert avuga ko  papa we yitwa MUSONERA Oswald akaba yarishwe muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, Gilbert avuga kandi ko ari gutegura igitabo na filme documentaire birimo ubuhamya bw’ibyabaye .
Gilbert avuga ko MUSONERA Oswald yari yarashakanye na Claire bakaba barakomokaga mu ntara y’uburasirazuba mu karere ka Kayonza ariko akavuga ko we yavukiye i Kanombe. Avuga ko yavukanaga n’abana barindwi ariko bose bakaba barapfuye akaba ariwe wenyine wasigaye.
Avuga ko abantu bashobora kwibaza uko we yarokotse ariko akaba ashima Imana yamukomeje. Avuga ko icyo gihe yize primaire na secondaire mu Rwanda bakajya bagenda babona ibintu bihinduka, hari itotezwa rikomeye cyane akegera bagenzi be akababaza ati: <<mubona iherezo ry’ibi bintu rizaba irihe?>>
Gilbert avuga ko yabwiye bagenzi be ngo nyamara umenya tuzanapfa,  akababwira ati: <<tugomba guhunga iki gihugu natwe tugakera itabaro nka bakuru bacu n’abandi bajyagayo mu nkotanyi >>.
Avuga ko nk’uko byari bimeze indangamuntu zabaga zirimo amoko, ariko avuga ko ikindi kibazo cyari gihari ari uko n’amakarita y’ishuri bari bafite yabagamo amoko bakibaza aho bazaca kandi ari groupe bikabayobera.
Gilbert avuga ko bagenzi be bamubazaga niba abona bizashoboka kandi nta nzira bazi, banafite amakarita arimo amoko  akababwira ati: birashoboka reka tugerageze mfite mubyara wanjye nzamubaza numve ko yadufasha. Baramubwira bati uzamubaze . Arababwira ati namwe muzitegure.
Gilbert avuga ko yabajije mubyara we akamubwira ati: birashoboka. Gilbert avuga ko byaje gukomera mu 1991 habaye imyigaragambyo i Remera interahamwe zikabirukankana icyo gihe yari ari kumwe na bashiki be babiri baratatana bari bagiye i Remera muri famille.
Avuga ko yaje kureba abona bitazashoboka , noneho nyuma abwira bagenzi be bashakisha ukuntu bagomba kugenda nubwo bitari byoroshye. Ariko barapanze baragenda, mu guhaguruka avuga ko yababwiye ati: << turagiye nibyo ,ariko se nituramuka dufashwe biragenda bite ? si ukutwica ?>> bati ni ugupfa nyine. Ariko kugirango badafatwa kubera ko bari bafite amakarita arimo amoko yarababwiye ati aya makarita tuyace dusigarane indangamuntu gusa ntakibazo.
Arababwira ati n’imodoka turi bugendemo ziraba zitandukanye, n’imyanya twicaramo iraba itandukanye kugira ngo batabona uburyo tugiye turi igikundi. Avuga ko icyo gihe hari mu 1992 mubyara we arabafasha abajyana mu nkotanyi n’ubwo inzira banyuzemo itari yoroshye .Avuga ko bageze mu nkotanyi babakiriye bakabigisha bagasobanukirwa.
Agarutse mu Rwanda Gilbert mu 1994 atabaye nk’abandi avuga ko akigera ahari mu rugo iwabo nko mu kwezi kwa munani ibyo yasanze birenze gusenya ahubwo ko ari uguhinga . Avuga ko yabajije ati ese nta n’umwe warokotse bati wapi. Ati nta n’ uwamugaye wasigaye ? bati reka da.
Gilbert avuga ko imbwa yabaga mu rugo iwabo ariyo basize ngo izamubwire amakuru , avuga ko yayisanze ku matongo akayihamagara ikamoka nka gatatu ikaza ikamukurura ipatalo we ntasobanukirwe n’ibyo imubwira , noneho hanyuma arayikurikira aho igiye abona imujyanye ku cyobo babashyizemo kiri aho mu rugo ubundi igahita yigendera ntiyongera kuyibona.
Avuga ko yagarutse ubundi agakomeza akazi k’igihugu bakurikije  amabwiriza bagendaga bahabwa, avuga kandi ko yasezeye akazi umwaka ushize akaba yari Chief Inspector of police muri police. Ubu akaba ari mu buzima busanzwe akaba akora muri mille colline muri department of security (mu ishami rishinzwe umutekano).
Gilbert avuga ko ibi yavuze ari incamake z’ibyo yanyuzemo ibindi akaba avuga ko azabishyira muri filme documentaire n’igitabo  ari gutegura .Yemeza kandi ko kuvuga amateka ya Genocide uba waranyuzemo ko bitoroshye ariko akavuga ko biba ari ngombwa kuyavuga kuko iyo avuzwe n’uwaturutse ahandi ( I kantarangi, I bwotamasimbi)  ko ayavuga nabi akayagoreka.
Avuga ko nyuma yagerageje kwisuganya n’imiryango imwe n’imwe harimo n’umukecuru warokotse akamwegera. Avuga ko yaje kugira amahirwe akabona ifoto ya papa we akayizana kuri MINECOFIN nyuma y’uko MINECOFIN yayabasabaga. Avuga ko nyuma yaje kubona andi mafoto ya famille( umuryango) we akemeza ko byibura iyo ayabonye hari icyo bimufasha.
Gilbert avuga ko ashima ubuyobozi bwa MINECOFIN uburyo bagerageza kubafasha, akibuka ko bagiye batambutsa amatangazo bashishikariza  abantu bafite ababo baguye muri Genocide bakoraga muri MINECOFIN kuzana amafoto. Ashima kandi gahunda bagenda babagezaho nko kwishyurira abana ishuri, no  kuremera.
Gilbert kandi agaruka ku cyifuzo bari batanze umwaka ushize ubwo bibukaga cyo  gushaka ukuntu babashyira hamwe ntibajye bahura umunsi wo kwibuka gusa, ahubwo ko bajya bahura bakamenyana bakibuka biyubaka, akaba yishimira ko bamubwiye ko iyo gahunda ihari.
Gilbert kandi nk’ijwi ry’umuryango w’abari bafite ababo bishwe muri Genocide yakorewe abatutsi bakoraga muri MINECOFIN mu cyifuzo cye, yifuza  ko n’ubwo barihira abana ishuri ariko bajya babafasha mu kurushaho kubaremera mu kwihangira imirimo kuko barangiza amashuri bakaguma aho ngaho, akaba asaba ko ku isoko ry’umurimo byibura  ayo mahirwe nabo ko bayabona kimwe nk’abandi kandi akizera ko bizakunda.
Mu gusoza ubuhamya bwe Gilbert ashimira  abantu uburyo baba baje kubafata mu mugongo n’ubwitange baba bagize kandi agasaba bagenzi be gukomera no gushikama n’ubwo bitoroshye ukurikije amateka banyuzemo.